--- In [EMAIL PROTECTED], "sharangabor" <[EMAIL PROTECTED]> 
wrote:

  
 Dear netters,

   Ibi UMUSESO rwanditse na matiku gusa!GUSA!GUSA!Atagamije kubaka u 
Rwanda.

  Mbese dukurikie ibyo rwanditse umunyarwanda ku giti kye ntakwiye 
gukorera igihugu kye kuko yabaafite isa nakanaka mu mivukire?

 Dore namwe!Ministre Rosemary MUSEMINARI ari ONE the most competent 
DIPLOMAT u RWANDA rwigeze rugira.Ibi byanditse kuko ari ibintu nzi 
neza byu mwihariko.Colonel TOM bavuga yabaye umurinzi wu mukuru wi 
gihugu kuva kera bakiri mw'ishyamba.Umutekano wu mukuru wi gihugu TOM 
awurinze neza kyane kuva kera.Noneho dukurikije uko UMUSESO utukereza 
ntihazagire umuntu ufitanye isano na Colonel TOM ukorera igihugu mu 
rwego umunyarwanda yahawye na constitution yi GIHUGU.COME on!!!Ibi 
tubyita amatiku yi gishenzi adafitiye akamaro U Rwanda!Nagato!Nagato!

    Ikindi ngo Dr Innocent GAKWAYA ni muramu wa Prezida!Et alors!Kuba 
muramu wa Prezida bishobora kubuza umunyarwanda uburenganzira bwe bwo 
gukorera igihugu.

  Ku batabizi.Mbamenyeshe yuko Dr GAKWAYA yabaye umuganga i Burayi na 
KAGAME bwite ataratekereza gutaha.Yamubaye kyera kyane kandi yifitiye 
akazi keza iyo yabaga.Dr Gakwaya akunda u Rwanda.No kurutahamwo ni na 
sacrifice kubera urukundo arufitiye.

    Ambassadeur Ben RUGANGAZI nu mw'ambaasaderi nkabandi bose.Uri 
hangaho kubera competences afite n'akamaro afitiye igihugu kuba iyo 
ari.

  Nta favoritism ituruka kuri FPR ibaho.Nimwe!It is impossible that 
we allowed to be!

    Ayo matiku yu MUSESO ntakyo amariye abanyarwanda.Ariko let it be 
mu Rwanda the freedom of press iremerwe!Ariko ntibizabe ngo the 
freedom of diffamation izemerwe.

                        Sharangabo Rufagari


--- In [EMAIL PROTECTED], Innocent Kanamugire 
<ikanamugire@> wrote:
>
> IbikulikiraBIBAYE ALIBYO KOKO,URwanda Rwaba rutakili igihugu, 
Ahubwo ali PROPRIETE PRIVEE ya KAGAME n'abo Yikundiye mu bwoko 
bwe.aha munyumve neza kuko muli aba bose bakulikira n'ubwoko bumwe 
gusa n'ubwo batubwira ko nta bwoko buba mu Rwanda.
>   Ibi biratwereka ko hali ababyina INSINZI bazi icyo bivuga n'aho 
abandi tuli mu kigare tutazi iyo kijya.Icyakora byaba bibaje bibaye 
aliko ubutegetsi bw'igihugu bwagabanwe.
>   Kuba twararwanije akazu twe tukubaka utuzu twinshi kaliya kageni, 
byanyeretse ko Kagame atazigera amenya akababaro k'abaturage, kuko 
biriya bikomerezwa byose alibyo ahorana nabyo mu ma salon ntamenye ko 
hali abandi baturarwanda babaye.Kandi byitwa ko yarwanije akarengane 
kali mu Rwanda.Abazi iby'ingoma zabanjirije bambwire niba haligeze 
kubaho ibintu nk'ibi Umuseso wanditse?
>   BIRABABAJE
>    
>   UMUSESO
>   Ikimenyane no kwikanyiza mu Rwanda birakabije
> 
>   Ikimenyane
> 
> Ijambo ikimenyane ni ijambo rizwi kandi rikoreshwa
> cyane muri sosiyete yo mu Rwanda bishingiye kw'ijambo
> ikimenyane bishingiye ku buryo biriho cyane mu Rwanda.
> Nta munyarwanda utazi ko, kubona akazi keza muri iki
> gihugu waba wize, ufite uburambe cyangwa utabifite
> bigomba kabamo ikimenyane. Ari mù mirimo, no mu bindi
> bikorwa nk'itangwa ry'inguzanyo mu mabanki, ikimenyane
> nicyo gisumba ibindi biba bisabwa. Ikimenyane no
> kwikanyiza biriho mu Rwanda ubu nibyo ntandaro
> y'ubusumbane hagati y'abakire n'abakene bukabije mu
> Rwanda nkuko bitangazwa mu maraporo y'ibîgo bya leta.
> 
> Imiryango y'abategetsi
> 
> Muri leta ya Kagame, hari imiryango mike dufite lisite
> nini y'abantu (abavandimwe) bafite imyanya ikomeye mu
> gihugu kandi bakomeza kwiyongera buri mwaka. Urugero
> rumwe umuntu yagaragaza ni umuryango umuntu yavuga ko
> uyobowe n'uwitwa John Bosco Rusagara, we ubwe ni
> umucuruzi ufashwe neza cyane mu gihugu, akaba ari umwe
> mu bafite imigabane muri BCDI, akagira na sosiyete
> yitwa INTRASPEED ikora akazi k'ubwikorezi n'ibindi.
> Uyu, umufasha we Consolée Rusagara ni Visi Guverineri
> wa Banki nkuru y'igihugu (BNR), mushiki we niwe
> ambasaderi. w'u Rwanda mu Busuwisi, musaza w'umugore
> we nawe afite imigabane muri BCDI akaba no mu nama
> y'ubutegetsi, Alfred Mutebwa. Uyu Mutebwa ni
> n'umuyobozi mukuru muri MINAGRI. Undi Musaza wa
> Consolée Rusagara, umufasha we niwe mugenzuzi mukuru
> w'imari ya leta (Auditor General), umugabo nawe akaba
> ayobora umushinga wa leta ukorera muri MINAGRI. Abo ni
> bake mu bagize uwo muryango bari mu butegetsi kuko
> urutonde rwabo ari rurerure.
> 
> Indi miryango yavugwa, irimo umuryango urimo Komiseri
> mukuru w'ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n'amahoro
> (RRA), Baine Mary, umufasha wa Col. Tom Byabagamba
> ukuriye ingabo zirinda Perezida (Republican Guard).
> Col. Byabagamba kandi, ni musaza wa Rosemary
> Museminari, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri
> y'ububanyi n'amahanga. . Urutonde aho naho ni
> rurerure. Uretse abo, hari indi miryango nk'umuryango
> wa Major Rwakabi Kacyira, umufasha we, Aisa Kirabo
> Kacyîra akaba ariwe muyobozi w'Umujyi wa Kigali,
> umuryango wa Lt. Gen. Charles Kayonga, umufasha we
> Caroline Kayonga ubuniwe munyamabanga uhoraho wa
> minisiteri y'ubuzima. Abandi baximo Major Anaclet
> Kalibata uyobora ikige gishinzwe abinjira n'abasohoka
> (migration) nawe umufasha we akaba ariwe umunyamabanga
> mukuru wa MINAGRI.
> 
> Hari kandi umuryango wa Mutsindashyaka Tewonesiti uyobora intara
> y'Iburasirazuba, umufasha we akaba ari Mukantaganzwa 
Domitila,umunyamabanga nshingwabikorwa w'inkiko Gacaca ndetse na 
Solina
> Nyirahabimana, Minisitiri muri Perezidansi, umufasha we akaba ari 
Twahirwa Manasseh uyobora Privatisation.
> 
> Ibi birakorwa kandi uko igihe kigenda mu nzego z'igihugu zose
> birarushaho kugenda byigaragaza. Ejo bundi mu matora y'inzego
> z'ubuyobozi, nibwo haje abandi nka Mudenge Esperance umufasha wa
> General James Kabarebe, umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda watowe
> (watoreshejwe) nk'umujyanama w'Umujyi wa Kigali.
> Musaza w'uyumufasha w'umugaba w'Ingabo Lt. Col. Mudenge uretse iryo
> peti rihanitse afite, ni nawe Perezida w'Inama y'ubutegetsi ya RURA.
> 
> Umuryango wa Paul Kagame nawo ntiwasigaye inyuma.
> Uretse Perezida Kagame, umuvandimwe we Ben Rugangazi
> wahoze ayobora ya sosiyete y'ubucuruzi ya FPR, Tristar ubu ni
> ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, hanyuma muramu wa Kagame, Dr
> Innocent Gakwaya akaba ariwe uyobora kimwe mu bigo bifite
> amafaranga menshi, RAMA.
> 
> Iyo miryango umuntu yayita « imiryango y'abategetsi »
> kandi uko bahabwa iyo mirimo niko baha amahirwe abandi
> bari mu miryango yabo n'ababakomokaho, amahirwe yo
> kwiga neza, bigira heza, bizabafasha, kubasimbura muri
> iyo myanya barimo ubu. Benshi muri abo usanga abana
> babo bigira mu mahanga kuko bafite uburyo cyangwa
> bakigira mu mashuri akomeye hano mu gihugu rimwe na
> rimwe no ku mafaranga aba yanyerejwe muri ibyo bigo
> bakoramo.
> 
> Itohoza rik ozwe neza riragaragaza ko u Rwanda ku
> butegetsi bwa FPR mu myaka cuni n'itatu, mu kimenyane
> n'ubwikanyize ruri ku rugero rumwe. n'ibihungu bimaze
> imyaka myinshi biyobowe n'ishyaka rimwe.
> 
> Kwigwizaho umutungo n'ubucuruzi
> 
> Kwiharira imyanya ubwabyo bifite aho bihurira no
> kwikanyizaho umutungo ariko icyo umuntu yakongeraho ni
> uburyo ariyo ntandaro, y'amasoko akunze kuvugwa mu
> maraporo anyura inyuma y'ikigo gishinzwe gutanga
> amasoko (NTB). Bamwe mu baba bamaze kubaka udutsiko
> cyangwa se utuzu duhamye muri leta hari ubwo
> babikoresha nk'iturufu yo kwiha amasoko cyangwa se
> bagakora amasosiyete yanditse ku babakomokaho cyangwa
> se abavandimwe babo akajya ahabwa amasoko, umutungo
> w'igihugu ugakomeza kuzenguruka muri iyo miryango
> mike. Uretse ibyo ariko, abacuruzi bamwe usanga batoneshejwe
> n'ubutegetsi ku buryo bugaragara bibafasha kwikanyiza mu bucuruzi
> n'ibindi. Mu nomero yacu twavuze ku munyemari Tribert
> Rujugiro, kugeza ubu wagiriwe icyizere cyo kuyobora
> icyo umuntu yakwita forumu y'abacuruzi, Rwanda Investment Group;
> (RIG), akaba ari perezida w'inama y'ubutegetsi y'ikigo cy'igihugu
> gishinzwe guteza imbere ishoramari n'ubucuruzi bwo gutwara
> ibicuruzwa hanze (RIEPA), hanyuma umwe mu bakuriye
> ubucuruzi bwe, Robert Bayigamba akaba ariwe Perezida
> w'ishyirahamwe ry'abikorera ku giti cyabo (FRSP).
> 
> Hano uretse kuba RIG ubwayo igaragara nk'inzira yo
> kugira ubucuruzi nka politiki aho abanyapolitiki bose
> usanga bashyirwa hamwe muri forumu batekererezamo,
> bagatekereza kimwe (aka bya bindi ngo; Kiliziya ni imwe, gatolika,
> ntagatifu ikomoka ku ntumwa), Rujugiro
> usanga muri ubwo buryo ahabwa amahirwe aruta ay'abandi
> bacuruzi kuko n'ubwo nawe ari umucuruzi , agenzura
> abandi bacuruzi n'imishinga yabo biciye muri RIEPA, RIG na FRSP
> byose biri mu maboko ye.
> Kwikanyiza aho kurumvikana neza. RIG kandi yaje isanga
> indi sosiyete y'ikigugu ya FPR, Tristar yo yonyine isa nk'ifite mu
> maboko yayo ubukungu bw'igihugu kuko ikora ubucuruzi bwose bukomeye
> burimo gutanga serivisi nko muri za banki, ubwubatsi, inganda
> n'ibindi byinshi. Muri serivisi, Tristar ifite imigabane muri za
> banki nka BCDI, mu nganda ifite uruganda rukora amazi (Inyange),
> naho mu bwabatsi hari
> NPD COTRAC0. Amwe mu masosiyete y'ubucuruzi ya Tristar nayo amaze
> kubyara ayayo ku buryo usanga mu bucuruzi, Tristar ifite abuzukuru
> n'abuzukuruza mu rwego rw'amasosiyete. Urutonde
> rw'ibigo bya Tristar ntawarurondora.
> 
> Abacuruzi baremwa
> 
> Hagati aho mu gushimangira iyo mikorere, mu Rwanda
> hagaragara abandi bacuruzi bakozwe (baremwe) na FPR
> ikabaha ibigo bikomeye by'ubucuruzi bihabwa amasoko
> akomeye ubu bakaba aribo banyemari bakomeye mu gihugu.
> Muri abo harimo abantu nka Sekoko Hatari ufite Akagera, Agro Coffee
> n'ibindi. Urutonde rwa bene abo narwo ni rurerure.
> 
> Hari n'ibigo utamenya niba ari ibya leta, FPR cyangwa abantu ku giti
> cyabo. Ibyo birimo ikigo Prime.Holdings, bemeza ko ari icya 1eta,
> ariko rimwe ukumva ngo leta yakigurije amafaranga, ubundi kikaba
> cyagurije leta. . Prime Holdings niyo ifatwa nka nyiri icyahoze ari
> Intercontinental Hotel yagurishijwe Serena Hotel, Jari Club,
> n'icyahoze ari Kivu Sun. Ifite n'inzu mberabyombi yubatswe izwi nka
> sale y'ibiro bya Minisitiri w'Intebe yakuzura igahinduka iya Prime
> Holdings. Amakuru ikinyamakuru Umuseso gikesha umwe mu bayobozi
> bakuru b'igihugu yemeza ko mu kubaka iyo nzu harimo n'inkunga zahawe
> u Rwanda,
> nyamara uyu munsi, Musoni iyo avuze ko Prime Holdings iyifite ari
> iya leta, hari abumirwa kuko nta bubasha leta iyifiteho ku buryo
> buzwi.
> 
> Ingaruka
> 
> Ihomba ry'ibigo
> 
> Ingaruka z'imikorere yo kwikanyiza n'ikimeyane byo mu
> Rwanda zatangiye kwigaragaza. Ihomba ry'amàbanki
> hàfimo na BCDI iri mu marembera rishingiye ahanini
> kuri ibyo bintu bibiri; kuba FPR yarinjiye mu bucuruzi
> byahaye amahirwe abanyapoliti n'abacuruzi bumva ko ari
> abatoni kwigwizaho umutungo zitangwa hashingiwe ku
> kimenyane cy'icyo bari cyo Ibyo ni nako bimeze ku
> bindi bigo bya Leta bigurishwa bimaze guhomba. Utuzu
> tw'abavandimwe n'ikimenyme cy'abanyabubasha usanga
> muri ubwo bucuruzi n'imirimo ari byo shingiro
> ry'ibibazo by'urudaca birundura ibigo bya Leta, ibigo
> by'imali birimo abanyabubasha n'abanya politiki;
> amafaranga y'abaturage basanzwe akahashirira. Aha
> umuntu ntiyabura kuvuga ihomba rya Artel.
> 
> Kutishimira ubutegetsi
> 
> Mu ruzinduko Perezida Kagame aherutsemo mu ntara
> y'Iburasirazuba, abaturage ntibatinye kumutangariza
> uburyo batishimye ibikingi bitagira uko bingana bamwe
> mu bategetsi bàkomeye bigaruriye aho mu mu Mutara bigatuma n'abandi
> bitwa ko ari abayobozi bigwizaho amasambu bikagera aho ikibazo
> cy'ama ambu kirenga urugero ubu Kagame akaba avuga ko leta igiye
> kugihagundcira bisa nk'aho amazi yarenze inkombe. Ibyo yabivuze
> nyuma yo kugaruka ku kibazo cy'ishyamba rya Gishwati naryo ryibasiwe
> n'abayobozi, leta irebera.
> Kugeza ubu nta gihamya cy'uko Kagame icyo kibazo
> azagikemura uko abitekereza kuko ayo masambu ari
> mu maboko y'abanyabubasha bahitamo kumuhigira imihigo
> bamwereka uko bazayakoresha neza aho kuyamburwa.
> 
> Gutonesha
> 
> Kwigwizaho umutungo, ubucuruzi ndetse n'imirimo byose ni ishingiro
> ryo gutonesha mu gutanga amaoko, imyanya yo hasi, amahirwe, umugati
> w'igihugu n'ibindi byose. Inganuka zo gutonesha nazo zirumvikana. Mu
> minsi ishize itangazamakuru ryo kw'isi hose ryavugaga ikibazo cya
> Perezida wa banki y'isi (World Bank) wahaye akazi incuti ye
> akamuhemba akayabo k'amadolari bikagera aho asabwa kwegura kuri uwo
> mwanya ukomeye kw'isi. Mu Rwanda ibibazo nk'ibyo bigiye 
gukurikiranwa
> abari mu nzego z'ubutegetsi ubungubu hasigaramo mbarwa.
> 
> Guhuma ubutegetsi
> 
> Mu rwego rwa politiki, ibijyane no kwikanyiza bituma
> ubutegetsi cyane cyane Perezida uba waratowe n'abaturage atabona
> neza ibibazo abaturage benshi bafite kuko igipimo areberaho cyane
> ari iyo miryango mike ikize yihariye imitungo. Kugeza ubu mu Rwanda,
> ntawabura kuvuga ko abantu bake bari mu byiciro byavuzwe bashobora
> guhuma ubutegetsi bwa Kagame
> bukibeshya ko abaturage babayeho neza kuko abagize iyo
> miryango bose baba bafite amazu arenze atatu mu turere twiza twa
> Kigali mu gihe hakiri abacitse kw'icumu batarabona amacumbi ndetse
> n'abandi baturage babayeho nabi.
> 
> 
>  
> ---------------------------------
> Finding fabulous fares is fun.
> Let Yahoo! FareChase search your favorite travel sites to find 
flight and hotel bargains.
>

--- End forwarded message ---





"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui 
regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement 
of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely 
responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials 
that you have the right or permission to distribute electronically. The owner 
of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or 
materials posted to the group by participants.

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY 
DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! 
Inno TWAGIRA
 
Liens Yahoo! Groupes

<*> Pour consulter votre groupe en ligne, accédez à :
    http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights/

<*> Vos options mail :
    Mail individuel | Traditionnel

<*> Pour modifier vos options avec le Web, allez sur :
    http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights/join
    ((Compte Yahoo! requis) 

<*> Pour modifier vos options par mail :
    mailto:[EMAIL PROTECTED] 
    mailto:[EMAIL PROTECTED]

<*> Pour vous désincrire de ce groupe, envoyez un mail à :
    [EMAIL PROTECTED]

<*> L'utilisation de Yahoo! Groupes est soumise à l'acceptation des :
    http://fr.docs.yahoo.com/info/utos.html
 
_______________________________________________
Ugandanet mailing list
[email protected]
http://kym.net/mailman/listinfo/ugandanet
% UGANDANET is generously hosted by INFOCOM http://www.infocom.co.ug/


The above comments and data are owned by whoever posted them (including 
attachments if any). The List's Host is not responsible for them in any way.
---------------------------------------

Reply via email to