LE
Bwana JMV NDAGIJIMANA,
Ndabona wibagira kubwira kyangwa wirengagiza kubwira
Abanyarwanda.Nukuntu wagizwe MINISTRE des AFFAIRES ETRNGERES wi gihugu kimaze
kubohozwa(Liberated) na jenoside ihagarikwa.
Umaze gushirwaho kuri uyu mwanya nti wamaze kabiri baguha mission yo kujya
kuri UN i New York.Muri wo murimu baguhereza Amadolar ya Manyamerka arenze
IBIHUMBI JANA (CASH).Ngo ushire Urugo ruhagariye U Rwanda iyongiyo.Uhageze
bamaze kugutora ku kibuga ki ndege bakugejeje kuri Hoteli wagombaga gucumbika
mwo ngo ubanze kuruhuka.Bagarutse ku kureba uwo munsi basanga
wazimiye.Barashakisha,barabariza,barakubura kandi wari ugifite ya ma
dollari.Bwakeye POLISI muri USA yose ibariza aho uhereye.Bimaze nki minsi biri
twumva ngo waburiye mu BUFARANSA.Ntiwigeze wisobanura kuri aya ma CASH
wanyereje no kugeza ubungubu.
Ahubwo twumvise ko nawe wigize ngo OPPOSANT POLITIKE ngo uri mubifuza
dialogue inter-rwandais.
Ndibwira ko iyi ngeso ya bantu banyereza umutungo wa Rubanda,Kyangwa
baregwa Ikyaha kya Jenoside maze bakigira aba Opposants bizera ko bazahabwa
AMNISTY inconditionnel muri iyo Dialogue bifuza bibesha Kyane.Abanyarwanda
ntabwo ari njiji.
Dialogue yiki?Ko Umunyarwanda yisanga mu nzego zose zi gihugu.Ngewe maze
kumenya ikyo mugamije.Ukuyeho murimwo na bandi mushaka kugarura Jenoside.Kandi
ibi Ntibishoboka mu Biyaga bigari.
Sharangabo Rufagari
RE: RE : *DHR* Fw: Re:Ambassadeur Ndagijimana JMV yagambaniye igihugu ?
(publicité)
ctxt_ad_interface ='http://cm.eu-kpi.east.yahoo.overture.com/js_1_0/';
ctxt_ad_height=250; ctxt_ad_width=300; ctxt_ad_source
='yahoo_eu_fr_jsads_ctxt_infinity'; ctxt_ad_id ='fr_clubs';
ctxt_ad_type='fr_clubs_lrec_300x250_cm2'; ctxt_ad_market='FR'; ctxt_ad_config =
'7199951610'; ctxt_ad_ie='latin1'; ctxt_ad_oe='latin1'; ctxt_ad_css =
'http://eur.a1.yimg.com/java.europe.yahoo.com/eu/any/infinitycss/ysminfinityeu.css';
ctxt_ad_newwin = 1; if(window.yzq_d==null)window.yzq_d=new
Object();
window.yzq_d['a2iDBELaX.U-']='&U=13at85n8u%2fN%3da2iDBELaX.U-%2fC%3d125884.9515592.10243605.9211031%2fD%3dLREC%2fB%3d4069828';
Bavandimwe,
Kubera ko mbubashye nubwo mutivuga, reka mbahe ingingo zimwe na zimwe kugira
ngo tumenyane twungurane ubumenyi bihagije, aliko twilinda guterana urubwa no
gutukana :
1. Nkuko umwe muli mwe yabivuze, uwabaye ambassadeur ashobora gusinya yiyita
"Ambassadeur". Ubwabyo ntacyo bimaze kandi ntacyo bitwaye kuko ntavutse nitwa
ambassadeur.
2. Uwabaye ambassadeur, n'iyo yamara iminsi ibili nt'akeneye kwongeraho ngo
"Ancien ambassadeur".
3. Uwabaye ministre imyaka makumyabili nt'ashobora gusinya yiyita "Ministre
Runaka". Aliko abavugana na we bashobora kumwita Monsieur le Ministre, Madame
le ou la Ministre, bamuha icyubahiro. Iyo asinya document iyo aliyo yose
ashobora kwandika izina rye, agakulikizaho "Ancien ministre", cyangwa
akabyihorera. Biterwa na circonstances. Ntihagire umbaza impamvu, kuko alibyo
abazungu batwigishije.
4. Pour information, nabaye ambassadeur w'u Rwanda kuva mu kwezi kwa mbere 1986
kugeza mu kwa kane muli 1994. Ni ukuvuga imyaka umunani n'amezi atatu. Uliya
mugabo wo muli fondationbanyarwanda ubwo informations afite ahandi azikura
cyangwa aranyitiranya n'undi ntazi.
5. Nahamagaliwe kuba ministre mu kwezi kwa kalindwi 1994 mara i Kigali amezi
abili n'iminsi cumi (27 août 1994 - 3 octobre 1994). Ayo mezi namaze i Kigali
sinigeze nemera kurahira nk'abandi ba ministres, kuko hali ibyo ntumvaga kandi
ntemeraga mu byakorerwaga mu Rwanda muli icyo gihe.
Nyamara kuba ntararahiye ntibivuga ko ntemeraga ko abanyarwanda bose bagombaga
kugerageza kwongera kwubaka u Rwanda hamwe. Erega na Kagame ni Umunyarwanda !
W'ibwami ndetse. Cyangwa murashaka kuvuga ko icyaha bamwe twakoze nuko twemenye
kare kandi tucyemera ko Inkotanyi ali abanyarwanda nkatwe n'ubwo zafashijwe na
Museveni. Abatarabyemeraga muli 1994 ubu nibo bafata iyambere muli iyi minsi
bakajya kwagaza Kagame cyangwa bagasaba "DIALOGUE HAUTEMENT INCLUSIF". Kandi
irakenewe koko. Abasaba iyo Dialogue se bazayigirana na nde utali ubutegetsi
buli mu Rwanda ? Soyons réalistes et sérieux !
6. Kuvuga ko ntagize icyo mvuga ku bwicanyi bwabaga igihe nali mu Rwanda, nabyo
ulibeshya ! Sindi intwali kurusha abandi, aliko nta n'ubwo ndi suicidaire. Ni
nk'uwarega abali mu Rwanda hagati y'ukwezi kwa kane n'ukwa kalindwi 94 cyangwa
Miliyoni z'abanyarwanda bali mu Rwanda muli iki gihe kuba bataramaganye
ubwicanyi bwahekuye imbaga y'abanyarwanda ! Nakoze ibyashobokaga, humainement
parlant. Ninjye wa mbere wavuze mu ruhame (presse écrite, télévisions, etc..)
ibyaberaga mu Rwanda hagati ya juillet et octobre 1994. Nta butwali buhambaye
bulimo, kandi nta gihembo mbisabira, aliko ntitwali benshi batinyutse kubikora
mu ruhame muli kiliya gihe. Ababindega bo bali hehe ? Bavuze cyangwa bakoze iki
twaba tutaramenye ?
7. Ibyo bamwe bita kugambana bafite uburenganzira bwo kubivuga kubera ko bafite
uko bumva uburenganzira bw'ikiramwa muntu. Kuli njye, ikiremwamuntu
ntigishobora kubalizwa mu Bahutu gusa, mu Batutsi cyangwa mu Batwa gusa. Umuntu
ni umuntu, kandi abantu bose barareshya imbere y'amategeko n'Imana. Abali
bashyigikiye ko abantu bo mu bwoko runaka bicwa nk'inyamaswa bicecekeye icyo
banziza nuko namaganye abicaga inzirakarengane z'Abatutsi cyangwa z'Abahutu.
Abatabizi babimenye : gatigisimu yanjye ishingiye kuli ili tegeko likulikira :
IGIHE CYOSE UBUTEGETSI BWO MU GIHUGU CYACU -bwaba ubw'Abatwa, Abahutu cyangwa
ubw'Abatutsi - IGIHE CYOSE UBWO BUTEGETSI BUZARENGANYA CYANGWA BUKICA RUBANDA
BUBAZIZA UBWOKO BWABO (gutsemba abana, abagore, abagabo, abasaza n'abakecuru
batarwana intambara ya gisilikari), SINZABALIRWA MU BAKOMYI B'AMASHYI !
Ubwoko bw'abicanyi si Ubututsi, ubutwa cyangwa se ubuhutu, ni UBWICANYI. Nibwo
abicanyi bahuliyeho. Ntihakagire uwitwikira Abahutu cyangwa Abatutsi ashaka
gusobanura amarorerwa yaba yarakoze cyangwa ubwicanyi yaba alimo akora mu
Rwanda. ABAHUTU SI ABICANYI. ABATUTSI SI ABICANYI. ABATWA SI ABICANYI. Nyamara
hali Abatutsi, Abahutu n'abatwa b'abicanyi. KWANGA UBWICANYI SI UKUGAMBANA.
Mbere yo kurangiza nongereho ingingo ebyili nubwo ntifuzaga gutobana urwondo
n'abateta :
1. Faustin Twagiramungu ntiyali Premier Ministre wa Cyangugu. Yali uw'u Rwanda.
Nkuko Kayibanda atali Prezida wa Gitarama cyangwa ngo Habyarimana abe uwa
Gisenyi. Curieuse façon de concevoir la politique !
2. Nyakwigendera JMV Muhuri : ibyo Jonas Maniliho avuga nibyo koko hali abarose
aliya magambo. Nyamara Imana na muganga wamuvuraga, umulyango we, nanjye kuko
ali njye wamuvuzaga, tuzi uko yarwaye n'uko yitabye Imana. Abafite izindi
informations nababwira iki ! Aliko kandi un peu de respect pour les morts !
Nongeye nshimire ba Ndolimana, ba Migozi, ba Maniliho, ba BALI ADY aliwe
"fondationbanyarwanda" n'abandi bambajije biliya bibazo bose. Ubundi sinsubiza
abihisha inyuma ya pseudonymes kuli forums nk'aho bafite ibyo batinya. Aliko
kubera ko information ali uburenganzira bwa buli muntu, kandi nkaba nubashye
baliya bagabo, nasanze ali ngombwa kubagezaho bimwe mu bisubizo byadutera
kurushaho kwubahana no kugabanya inzangano zikili mu Banyarwanda, kandi akenshi
zituruka ku kutamenya ibintu n'ibindi. Uwashaka kwandika ibyo azi byose ku
Rwanda rwo muli 94 ntiyabona wino yo kwandika ibitabo bihagije.
Mbere yo kurangiza, nongere ngaruke ku byo navuze muli Editorial yanjye kuli
site http://www.jmn-sys.fr/269301.html : "La sagesse voudrait que, pour avancer
ensemble et dans lintérêt supérieur des peuples de la région des grands lacs,
le gouvernement rwandais demande officiellement pardon au peuple congolais pour
toutes les souffrances qu'il lui a fait endurer depuis 1996, au lieu de
s'enfermer dans une attitude inutilement agressive et arrogante." Nibyo nemera.
Abemera ibindi ni uburenganzira bwabo.
Fraternellement,
Ambassadeur JMV Ndagijimana
---------------------------------
To: [EMAIL PROTECTED]
From: [EMAIL PROTECTED]
Date: Mon, 21 Jan 2008 11:33:34 +0100
Subject: RE : *DHR* Fw: Re:Ambassadeur Ndagijimana JMV yagambaniye igihugu ?
Bjr,
Na ministre agumana iyo titre (kimwe na amabassadeur, préfet cg président)
n'ubwo yaba yarashinzwe iyo mirimo umunsi umwe gusa. Ibindi Jonas avuze ntacyo
ndenzaho.
Maniliho Jonas <[EMAIL PROTECTED]> a écrit :
Bwana Balikungoyi.
Sinshaka kuvugira ambassadeur Ndagijimana JMV kuko arihagije. Aliko ndagira
ngo nkosore ibyo mbona inyandiko yawe bigaragaza ko utazi uwo uvuga . Uragira
uti :
"Mbona wandika ugashiraho titre "Ambassadeur" wasobanurira uko iyi title
umuntu ayibona!?
ko umwanya wa Ambassadeur utawumazeho igihe ( ko wahise uba ministre) kuki
uhitamo iriya titre kandi wangombye ahubwo gushiraho "ex-mininistre"?"
1- Uko umuntu abona titre ya ambassadeur nta kundi uretse gushingwa imilimo
ya ambassadeur n'igihugu cyawe, ari nako byagendekeye ambassadeur Ndagijimana
JMV.
2- Uti ko umwanya wa ambassadeur utawumazeho igihe. Sinzi ibi aho ubikuye,
kuko uko mbizi, Bwana Ndagijimana yagizwe ambassadeur guhera muri za 1985-86
avuye ku mwanya w'umunyamabanga mukuru mu cyahoze ari MINIFOP. Icyo gihe
yoherejwe muri Ethiopia, comme ambassadeur en Ethiopie et surtout à l'OUA.
Ndamwibuka en 1990 yubahwa na bagenzi be comme doyen des ambassadeurs
accrédités alors à Addis-Abeba.
Nyuma yaje kwimulirwa mu bufaransa aho yabaye kugeza muri 1994. Niba imyaka
hafi icyenda ubona ari igihe gito rero, kandi nzi ko ubuminisitiri, atigeze
anarahirira ( il n'a jamais prêté serment, ku buryo akimara guhunga
Twagiramungu yavuze ko atigeze aba ministre, ahubwo il était "présenti "
ministre.) atabumazeho umwaka, sinzi icyo uheraho umutsindirira kuba yarabaye
ministre kurusha uko yabaye ambassadeur.
3- Uko mbizi dans la pratique, iyo ubaye ambassadeur, iyo titre ushobora
kuyihamana y'iyo utakiri we. Nyamara ndakeka atari ko bimeze kuri titre ya
ministre.
Ibindi ndumva Ambassadeur Ndagijimana nabishaka akwisubiriza, aliko sinabura
kukubwira ko :
1- Nanjye kimwe nawe muri 1994 , nibajije impamvu Ndagijimana JMV nari nziho
umurava, ubutwari n'ubuhanga, yarahise yemera gukorana n'inkotanyi, bituma
umuntu akeka ko yaziyobotse akiri mu milimo ye ya ambassadeur, bityo akaba
yakwitwa umugambanyi.
2- Mu nyandiko ye yoherereje Ndolimana, nabonyemo igisa n'igisubizo, kuko
nabonye avuga ko yabaye muri gouvernement ya " Twagiramungu " ( mwene wabo
w'umushi) aho kuvuga ko yabaye muri gouvernement y'inkotanyi. Kuri jye ibi si
excuse ariko ni circonstance atténuante. Yizeye mwene wabo yibagirwa ko
adahagarariye Cyangugu ahubwo ahagarariye igihugu. Icyo gihe Cyangugu yari
ifite undi ambassaderi muri Nations Unies, Bizimana Jean Damascène, we witwaye
gitwari kandi kigabo kugeza igihe acyuriye igihe ku milimo ye. Ndagijimana JMV
yaba rero afite syndrôme ya régionalisme , aliko ntawamushinja ko yafashije
inkotanyi, kuko mu bufaransa yarimo byari kumenyekana. Aliko avant d'être
formel, umuntu yabanza kureba icyo yapfaga na Muhuri JMV bakoranaga muri
ambassade icyo gihe, ku buryo hari abakeka ko afite uruhare mu rupfu rwe.
3- Akimara kubona uko inkotanyi zimeze, yahise abona ko yabeshwe yikuliramo
ake karenge hakibona.
Ibyo njye narabishimye, ndetse bituma nshobora no kwibagirwa ubugambanyi
namubonagaho, kuko uwihana aruta uwanga . Ikindi nshima n'uko ibitekerezo
atanga bishimwa na benshi, ndetse harimo namwe musa n'abatangiye kumurwanya.
Iyo n'abandi bazi inkotanyi bageragezaga gutanga ibitekerezo byabo nkawe, twaba
twerekeza ku bisubizo by'ibibazo igihugu cyacu gifite ubu.
Jonas.
----- Original Message -----
From: BALI Ady
To: [EMAIL PROTECTED]
Sent: Sunday, January 20, 2008 9:37 PM
Subject: [fondationbanyarwanda] Fw: [rwandanet] (Ndagijimana)Le Rwanda doit
demander PARDON aux Congolais (Ambassadeur J.M. NDAGIJIMANA,
Ndagijimana,
Mbona wandika ugashiraho titre "Ambassadeur" wasobanurira uko iyi title
umuntu ayibona!?
ko umwanya wa Ambassadeur utawumazeho igihe ( ko wahise uba ministre) kuki
uhitamo iriya titre kandi wangombye ahubwo gushiraho "ex-mininistre"?
Kuki abantu mwakoranye n'inkotanyi ziri kumena amaraso mudafata amasomo!?
kuki umuntu nkawe
wiyita AMBASSADEUR adasubiza amaso inyuma ngo arebe iyo yaturuse maze asabe
imbabazi abanyarwanda
harya ubwo nta responsabilité politique ufite!? wowe wabaye ministre mu gihe
inkotanyi zari ziri kwica systématiquement inzirakarengane. Ko utigeze
"upfupfura" ngo wamagane ubwo bwicanyi ukiri ministre !?
Yaba se kugeza ubu ta conscience ari tranquille!?
Ndagijimana ushobora kuruta bagenzi bawe, nka Twagiramungu, Barahinyura,
Kanyarengwe & Co., maze ukagira uti
"ibyabaye ndi muri gouvernement y'inkotanyi... ntibikongere kuba!, nsabye
imbabazi za responsabilités politiques zanjye." urumva se iyi nteruro hari aho
ikomeye.....! baremera ga !!?
Ibyo nubishobora ubwo tuzemera ko ibyo uri gusaba tes anciens alliés (i.e.
FPR-inkotanyi) bikuvuye ku mutima koko, ko atari "urukino" urimo nkuko
tubibonana benshi kuri zino mbuga
"Freedom to do what one likes is really bondage,
while being free to do what one must, what is right,
is real freedom."
(--Sri Nisargadatta Maharaj)
Don't stop thinking about tomorrow
Balikungoyi
----- Original Message ----
From: Pierre Ndolimana <[EMAIL PROTECTED]>
To: IHURIRO <[EMAIL PROTECTED]>; UMUSOTO <[EMAIL PROTECTED]>; rwandanet forum
<[EMAIL PROTECTED]>; Democracy Human Rights <[EMAIL PROTECTED]>
Sent: Sunday, January 20, 2008 6:54:17 PM
Subject: [rwandanet] RE : RE: *DHR* RE : [Umusoto] Le Rwanda doit demander
PARDON aux Congolais (Ambassadeur J.M. NDAGIJIMANA,
Bwana Ndagijimana,
Ubundi kubera ko nakubarije ikibazo ku karubanda, simbona impamvu wansaba ko
dukomeza impaka mu bwiherero kandi nabonye hari nabandi bagize icyo bavuga
kubyo nakubajije. Ikindi kandi niba ubona bikuboneye gushyira ifoto yawe kuri
Internet, ubwo ubifitiye impamvu zawe bwite. Numva icyibanze kuri izi forums
ari ugusubiza ibitekerezo byatanzwe, kuko simpamya ko abantu amagana bandika
kuri izi foroms bose uzashaka kubanza kumenya abo aribo kugirango ubone
gusubiza ibyo banditse.
Naho kubyerekeye aho nari ndi muri kiriya gihe wagendaga wemye ufite ama
escorts yabana binkotanyi, njye nakubwira gusa nti « ijoro ribara uwariraye ».
Mukurangiza ariko nagirango nkwizeze ko njya kwandika ngusaba ko nawe wagira
ubutwari bwo gusaba abanyarwanda imbabazi, nuko nari maze iminsi mbona ibyo
wandika nkabona birimo gushishoza no gushaka ukuri, nkumva rero ko iyo sagesse
usigaye ufite yagombye kukwibutsa ko nyuma yo kuvana agatotsi mu jisho rya
mugenzi wawe, nawe wari ukwiriye kugira ubutwari bwo kubanza kwitokora, noneho
tukanarushaho kukugirira icyizere.
Ndagirango rwose nkwizeze ko urugamba urimo rwo kurwanya ubutegetsi
bwigitugu bwimitswe na FPR arirwo twese turwana. Email yanjye rero ntabwo yari
igamije na gato kuguca intege. Loin de là.
Ugire amahoro yImana.
Ndolimana
jean marie ndagijimana <[EMAIL PROTECTED] com> a écrit : Muvandimwe
Ndolimana,
Urakoze kandi nshimishijwe n'uko ushyigikiye ibyo nanditse bilimo "ukuli na
sagesse". Dukomereze aho.
Ku bibazo ubaza cyangwa kubyerekeye inama ungira, igisubizo cyanjye ni
igikulikira : N'umbwira uwo uli we (njye sinihisha niyo nanditse nshyiraho
ifoto yanjye!), ukambwira aho wali uli mu kwezi kwa kane kugeza mu kwa kalindwi
1994, n'icyo wakoraga mu gihe njye najyaga muli gouvernement ya Twagiramungu,
nzagusubiza birambuye. Ushatse wakwohereza email direct kuli adresse yanjye
[EMAIL PROTECTED] com niba utifuza kumenywa na benshi. Ntibyantangaza utali uwo
bamwe bakeka !
Komera muvandimwe, et sans rancune !
Ambassadeur JMV Ndagijimana
RWANDA RAVE REVIEWS
Sharangabo Rufagari
Montreal
Telephone:514-801-6059
---------------------------------
Ask a question on any topic and get answers from real people. Go to Yahoo!
Answers. _______________________________________________
Ugandanet mailing list
[email protected]
http://kym.net/mailman/listinfo/ugandanet
% UGANDANET is generously hosted by INFOCOM http://www.infocom.co.ug/
The above comments and data are owned by whoever posted them (including
attachments if any). The List's Host is not responsible for them in any way.
---------------------------------------